NIKI KIVUGWA KU BANA BAVUKANYE NA MONTFORT?
Nkuko twabigaragaje, Jean Baptiste ( imfura y'umuryango) yatabarutse afite amezi 5 y'amavuko.
Louis Marie yahise ajya mu mwanya we, kuko yavutse ari uwa 2. Izina Marie yarihawe igihe yahawe isakramentu ry'ugukomezwa.
Abana 18 bose bavukiye mu muryango, ariko 8 muribo batabarutse bakiri bato hasigara abahungu 4 n'abakobwa 6.
Dore amazina yabo:
- Louis Marie. Yavutse kuwa 31 Mutarama 1673, akaba yarabaye umusaserdoti.
- Joseph. Yavutse kuwa 24 Gashyantare 1674, akaba yarabaye umusaserdoti w'umudominikani.
- Gabriel. Yavutse kuwa 17 Nzeri 1682, nawe akaba yarabaye umusaserdoti.
- Jean Baptiste Jr. Yavutse kuwa 16 Mutarama 1689.
- Renné. Yavutse kuwa 26 Werurwe 1675, akaba yarubatse urugo.
- Sylvie. Yavutse kuwa 24 werurwe 1677, akaba yarabaye umubikira uzwi nka Sr Elizabeth.
- Françoise Marguerite. Yavutse kuwa 12 werurwe 1679. Uyu yagerageje kujya kwiha Imana mu muryango umwe na Sylivie, nyuma biza kwanga bitewe n'ikibazo cy'uburwayi. Ntiyigeze yubaka urugo.
- Guyonne Jeanne. Louis Marie yajyaga amwita Louise. Yabaye uwihay'Imana uzwi nka Sr Catherine de St Bernard.
- Françoise Therese. Yavutse kuwa 17 Nzeri 1681. Uyu yubatse urugo.
- Jeanne Marguerite. Uyu abarwa nka bucura mu muryango. Itariki yavukiyeho ntizwi neza, gusa yabatijwe kuwa 24 Nzeri 1691. Yatabarutse afite imyaka 18 y'amavuko.
Umuryango w'abakristu
ReplyDelete