NIKI KIVUGWA KU BANA BAVUKANYE NA MONTFORT?

Nkuko twabigaragaje, Jean Baptiste ( imfura y'umuryango) yatabarutse afite amezi 5 y'amavuko.
Louis Marie yahise ajya mu mwanya we, kuko yavutse ari uwa 2. Izina Marie yarihawe igihe yahawe isakramentu ry'ugukomezwa.


Abana 18 bose bavukiye mu muryango, ariko 8 muribo batabarutse bakiri bato hasigara abahungu 4 n'abakobwa 6.
Dore amazina yabo: 


  1. Louis Marie. Yavutse kuwa 31 Mutarama 1673, akaba yarabaye umusaserdoti.
  2. Joseph. Yavutse kuwa 24 Gashyantare 1674, akaba yarabaye umusaserdoti w'umudominikani.
  3. Gabriel. Yavutse kuwa 17 Nzeri 1682, nawe akaba yarabaye umusaserdoti.
  4. Jean Baptiste Jr. Yavutse kuwa 16 Mutarama 1689.
  5. Renné. Yavutse kuwa 26 Werurwe 1675, akaba yarubatse urugo.
  6. Sylvie. Yavutse kuwa 24 werurwe 1677, akaba yarabaye umubikira uzwi nka Sr Elizabeth. 
  7. Françoise Marguerite. Yavutse kuwa 12 werurwe 1679. Uyu yagerageje kujya kwiha Imana mu muryango umwe na Sylivie, nyuma biza kwanga bitewe n'ikibazo cy'uburwayi. Ntiyigeze yubaka urugo.
  8. Guyonne Jeanne.  Louis Marie yajyaga amwita Louise. Yabaye uwihay'Imana uzwi nka Sr Catherine de St Bernard. 
  9. Françoise Therese. Yavutse kuwa 17 Nzeri 1681. Uyu yubatse urugo.
  10. Jeanne Marguerite.  Uyu abarwa nka bucura mu muryango. Itariki yavukiyeho ntizwi neza, gusa yabatijwe kuwa 24 Nzeri 1691. Yatabarutse afite imyaka 18 y'amavuko. 

Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

Greetings

AMASOMO YA LOUIS MARIE I RENNES