Nshuti bakunzi, bavandimwe, muryango mugari w'abana b'Imana, Kristu Yezu akuzwe!
Mbahaye ikaze kuri iki kinyamakuru kizatugezaho byinshi bigendanye nubuzima bwa mutagatifu Louis Marie Grignon de Montfort. Uyu ni umutagatifu waranzwe no kuba inkoramutima ya Bikiramariya kuburyo budasubirwaho. Yanditse inyandiko zigaragaza kandi zishishikariza abemera bose kuba inkoramutima za Bikiramariya binyuze muburyo bwo kwiyegurira Kristu tunyuze kumubyeyi we ariwe Bikiramariya ( Total consecration to Jesus through Mary ).
Yanditse ibitabo namabaruwa bikurikira: LOVE OF ETERNAL WISDOM( gukunda Kristu buhanga wigize umuntu)THE TREATISE OF THE TRUE DEVOTION TO THE BLESSED VIRGIN MARY( uburyo nyakuri bwo kuba inkoramutima ya Bikiramariya),THE SECRET OF MARY ( ibanga rya Mariya),THE SECRET OF THE ROSARY( ibanga rya Rozari ntagatifu, n'izindi nyandiko zirimo indirimbo, amabaruwa n'ibindi.
AMAKURU MAKE KU MWANDITSI
Amazina yange ni MARISIYANI UKUNDAYEZU. Navikiye muri diyoseze ya Byumba, paruwase ya Regina Pacis Bungwe. Ndi umu frère mu muryango w'aba frère ba Mutagatifu Gabriel.
Uyu ni umuryango washinzwe na Mutagatifu Louis Marie Grignon de Montfort mu mwaka wa 1715 mu gihugu cy'ubufaransa.
Umuryango waje gukura gahoro gahoro kugeza ubwo wakwiragiye mwisi yose, uza kugera no mu Rwanda
Nize amashuri abanza kuri GS REGINA PACIS BUNGWE, hanyuma mpakomereza n'amashuri yisumbuye. Nize Imibare, ubugenge n'ubumenyi bw'isi aribyo (MPG). Nyuma yamasomo natangiye urugendo rwo kwiha Imana mu muryango w'aba frères ba Mutagatifu Gabriel. Nakoreye icyo twita pre-postulat muri diyoseze ya Butare ( 1 year), hanyuma nkomereza postulat mu gihugu cy'uburundi muri diyoseze nkuru ya Gitega ( 1 year). Novisiya bayikoreye mu gihugu cya Tanzania, muri diyoseze ya Morogoro ( 2 years), ari naho nakoreye amasezerano ya mbere yo kwiha Imana.
Murakoze cyane!
N.B: Aya makuru ku mwanditsi azajya avugururwa.
IVUKA RYA LOUIS MARIE GRIGNON DE MONTFORT
Kuwa 31 Mutarama 1673, nibwo Marie Grignon yabonye izuba. Ni mwene JEAN BAPTISTE GRIGNON na JEANNE ROBERT.
Yavukiye mu gihugu cy'ubufaransa, mu gace kitwa montfort.
Louis Marie yavukiye mu muryango w'abana 18. Imfura yitwaga Jean Baptiste waje kwitaba Imana afite amezi 5 gusa, hanyuma agakurikirwa na Louis Marie. Louis Marie yasigaye yitwa imfura mu bana 17 : abahungu 7 nabakobwa 10.
Mutagatifu Ludoviko Mariya w'imontfort
UDUSABIRE.
ESE WABA WARUZI IGIHE LOUIS MARIE YABATIRIJWE?
Mubyukuri, LOUIS MARIE yavukiye mu muryango w'abakristu.
Yabatirijwe mu kwemera kw'ababyeyi be.
Yabatijwe nyuma y'umunsi umwe avutse.
Yavutse kuwa 31 Mutarama 1673 abatizwa kuwa 01 Gashyantare 1673.
Yabatirijwe muri Kiliziya yitiriwe mutagatifu Yohani.
Zimwe mu nkuta ziyo kiliziya ziracyariho kugeza uyu munsi.
DUSABE: Nyagasani Yezu, turakwituye kugira ngo uduhe gukomera ku masezerano yacu ya Batisimu.
St Louis Marie de Montfort, prie pour nous
Ibitekerezo byanyu n'ingirakamaro
ReplyDeleteCourage Muvandimwe
ReplyDeletemukomere cyane
Delete