ESE LOUIS MARIE YAREREWE HE MBERE YUKO ATANGIRA KWIGA?

Uyu mwana ( Louis Marie) ntiyamaze igihe kinini murugo nyuma yo kuvuka. Yoherejwe kwa madamu André ngo abe ariwe umurera. Madamu André yari umukristu w'intangarugero, kandi yaratuye hafi y'umuryango wa Jean Baptiste Grignon ( papa wa Louis Marie).





Kuwa 16 Nyakanga 1675, Louis Marie yasubiye iwabo murugo. Nyuma gato ababyeyi be baguze isambu ahitwa Bois-Marquer ho muri paruwase ya Iffendic. 

Hashize amezi 3 gusa, umuryango wose waje kwimukira aho Iffendic ( Bois-Marquer). Inzu bimukiyemo iracyariho kugeza ubu. Ni inzu y'igorofa.
Louis  Marie yakundaga kurara muri etage yo hejuru.
Bivugwa ko Louis Marie yamaze imyaka icumi aho Iffendic  (1675-1685).


Baptismal font ( Iriba rya Batisimu)

Kiliziya basengeragamo yari kubilometero 2 uvuye aho bari batuye. Louis Marie yakoresheje inshuro nyinshi iyo Kiliziya kuvugurura amasezerano ye ya Batisimu kw'iriba rya Batisimu. 


Comments

Popular posts from this blog

Greetings

NIKI KIVUGWA KU BANA BAVUKANYE NA MONTFORT?

AMASOMO YA LOUIS MARIE I RENNES