ESE LOUIS MARIE YAREREWE HE MBERE YUKO ATANGIRA KWIGA?
Uyu mwana ( Louis Marie) ntiyamaze igihe kinini murugo nyuma yo kuvuka. Yoherejwe kwa madamu André ngo abe ariwe umurera. Madamu André yari umukristu w'intangarugero, kandi yaratuye hafi y'umuryango wa Jean Baptiste Grignon ( papa wa Louis Marie).
Kuwa 16 Nyakanga 1675, Louis Marie yasubiye iwabo murugo. Nyuma gato ababyeyi be baguze isambu ahitwa Bois-Marquer ho muri paruwase ya Iffendic.
Hashize amezi 3 gusa, umuryango wose waje kwimukira aho Iffendic ( Bois-Marquer). Inzu bimukiyemo iracyariho kugeza ubu. Ni inzu y'igorofa.
Louis Marie yakundaga kurara muri etage yo hejuru.
Bivugwa ko Louis Marie yamaze imyaka icumi aho Iffendic (1675-1685).
Kiliziya basengeragamo yari kubilometero 2 uvuye aho bari batuye. Louis Marie yakoresheje inshuro nyinshi iyo Kiliziya kuvugurura amasezerano ye ya Batisimu kw'iriba rya Batisimu.
Comments
Post a Comment