BIRAGUTUNGURA KUMENYA UMWALIMU WA 1 WIGISHIJE LOUIS MARIE

Louis Marie yatangiriye amashuri ye aho Iffendic. Se umubyara niwe wari umwalimu we, bikavugwa ko yabifashwagamo n'abapadiri bo kuri paruwase. 

Louis Marie yari afite ubwenge, ndetse akaba umuhanga mw'ishuri. 

Yajyaga ahumuriza umubyeyi we ( Jeanne Robert) igihe yabaga yahuye n'imihangayiko. Yakundaga cyane barumuna be na bashyiki be. 

Louis Marie yakundaga kuvuga Rozari ntagatifu. Yifuje gutoza mushyiki we ( Guyonne Louise) uko bavuga Rozari maze akajya amujyana ahihereye bakavuga Rozari. 



Umunsi umwe Louis Marie yabwiye Guyonne ati" nukunda Imana cyane, uzavamo umukobwa mwiza kandi ukunzwe na bose". 

Uburyohe bw'isengesho bwari kamere muri we. Mu buto bwe, Louis Marie yajyaga akunda kujya ahantu h'ibanga agiye kuvuga Rozari. Muguca bugufi kwe no mukizere gitubutse, yahoraga askaka uburinzi bwa Bikiramariya. 

Ikibazo. Ni irihe somo nkuye muruyu mugenzo mwiza wa Louis Marie  wo kuvuga Rozari?

St Louis Marie de Montfort  prie pour nous 

Comments

Popular posts from this blog

Greetings

NIKI KIVUGWA KU BANA BAVUKANYE NA MONTFORT?

AMASOMO YA LOUIS MARIE I RENNES