AMASOMO YA LOUIS MARIE I RENNES
Umuryango w'abayezuwiti wari ufite ishuri rizwi nka St Thomas Bechet College.
Iri shuri ryari rifite abanyeshuri bari hagati ya 2000 na 3000.
Ni ishuri ryatsindishaga cyane kandi indangagaciro za Kiliziya zarubahirizwaga.
Ikigereki, ikilatini, igifaransa, philosophy, na Theology ni amwe mu masomo yigishwaga.
Inshuro nyinshi, Louis Marie yajyaga ajya gusengera imbere y'ishusho ya Bikiramariya:
Umwamikazi w'ibitangaza muri Kiliziya yitiriwe mutagatifu Sauveur, Umwamikazi w'amahoro muri Chapel y'abakarumeli, no muri Kiliziya yabadominikani.
Mu mwaka w'amashuri wakurikiyeho murumuna wa Louis Marie uzwi nka Joseph nawe yaje kwiga kuricyo kigo. Icyo gihe nyine, umuryango wose wa Jean Baptiste Grignon wimukiye I Rennes, maze Louis Marie atangira kujya abana n'ababyeyi.
Yajyaga ashaka umwanya we wihariye wo gusengera mu mutuzo, yihatira kuvuga ishapure kenshi. Ikiyongereye kuribyo, yakundaga cyane abakene.
Ninde wabaye umubyeyi wa Roho wa mbere wa Louis Marie?
ReplyDelete